19.10.2018

Inama Mpuzamahanga Ku Mbuga Nkoranyambaga Ndetse N’ikoranabuhanga Mu Buhinzi

Ku bufatanye n’ikigo cyo mu budage giteza imbere uburezi, DAAD RWANDA ndetse n’ikigo mpuzamahanga cyubuhinzi muri Africa (CIAT RWANDA), FES Rwanda hateguwe inama ku buryo bwakoreshwa ku ngoboka, ibikorwa ndetse n’ubumenyi mu bice by’icyaro bibanda cyane ku mbuga nkoranya mbanga ndetse n’ikoranabuhanga mu buhinzi

Photo: FES Rwanda

Photo: FES Rwanda

Photo: FES Rwanda

Photo: FES Rwanda

Abatanze ibiganiro ni inzobere mubya siyansi ndetse n’abakorana n’imiryango itegamiye kuri Leta baturutse mubihugu byo muri Afurika yiburasirazuba ndetse n’Ubudage, aribo: MADAMU AHNEN, MINISITIRI W’IMARI MURI Rhineland-Palatinate mu BUDAGE na Bwana YVES Bernard wo muri minisiteri yubutegetsi bwigihugu.

Inama yarigamije gutanga umurongo kubibazo bikurikira: Ni gute ubushakashatsi mpuzamahanga bwahuzwa nibikenewe hagendewe k’ubumenyi buboneka imbere mu gihugu?

Ni gute politiki za Leta zafasha mu gukemura ibibazo abahinzi bahura nabyo? Ni ubuhe buryo bwakoreshwa mukuzamura ubuzima bw’abahinzi hagambiriwe guhanga udushya no kuzamura ubucuruzi bw’umusaruro wabo?Ni gute icyaro cyatezwa imbere ndetse nubukungu bwabo bwibanze bukazamuka?

Ubwitabire ndetse n’ibiganiro byagaragaje intambwe ishimishije iganisha ku ngoboka mu buhinzi bwo mu Rwanda ndetse n’ubwa Africa y’iburasirazuba.

Friedrich-Ebert-Stiftung
Rwanda

House KG 13 Ave, 14, Nyarutarama, Gasabo district - Remera sector
Kamashashi cel
Kigali – Rwanda

+250 7869 500 20
info(at)fes-rwanda.org