21.04.2020

EPRN & FES "Ikiganiro Ngarukakwezi" Gusaba ishyirwaho ry’ingamba zo kugabanya ingaruka ku bukungu zizaterwa na COVID-19 muri Afrika y’Iburasirazuba.

Ikigo cy’ubushakashatsi kuri politike y’ubukungu (EPRN Rwanda) kubufatanye na Friedrich –Ebert-Stiftung Rwanda (FES) ku nshuro yambere hateguwe ‘’Ikiganiro ngarukakwezi ku ikoranabuhanga” hagamijwe kugaragaza no kurebera hamwe imbongamizi Afurika y’iburasirazuba ifite mugihe ndetse na nyuma y‘icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi yose.

COVID-19 niryo zina ishami ry’umuryango w’abibumbye ry’ubuzima ku isi ryahaye icyorezo cya Coronavirus 2019- Nk’indwara yanduza ibihaha iterwa na Coronavirus Nshya.

Muri iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya murandasi, impuguke mu by’ubukungu Teddy Kaberuka, yaganiriye n’umusangiza ‘wamagambo Muhire Jean-Claude, Umuhuzabikorwa wa FES Rwanda ndetse n’abandi bitabiriye ikiganiro.

Barebeye hamwe uruhare rwa COVID-19 mu kwiyongera k’ubushomeri muri afurika y’iburasirazuba, ndetse n’inzitizi bizagira ku biganiro by’urujya n’uruza n’ubucuruzi ku mugabane, n’Isomo iki cyerekezo cyadusigira mubijyanye no kwishyira hamwe kw’akarere  ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga.

Kubijyanye na COVID-19 muri Afurika, ubusesenguzi bwakozwe ku ngaruka z’ubukungu zizaterwa na COVID-19, inzobere z’ikigo global management consulting firm McKinsey & Company, zagaragaje ko mu muri uyu mwaka wa 2020, umusaruro mbumbe imbere muri Afurika uzagabanuka ku kigereranyo cya 3 kugeza ku 8 ku ijana.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Mata 2020, bushimangira ko afurika izahomba hagati ya miliyari 90 na 200 z’amadorali bitewe n’icyorezo cya COVID-19, bikazatera izahara ry’ubukungu bw’Afurika mugihe hatabonetse icyazahura ubu bukungu muri 2020.

Abitabiriye ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga baboneyeho n’umwanya wo kubaza ibibazo bibanda ku nsanganyamatsiko nyamukuru: “COVID-19”: Iyi Coronavirus nshya ifite ngaruka ki k’ubuhahirane mu karere ndetse n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba?

Umwe mu bitabiriye ikiganiro w’igitsina gore yabajije niba iki kibazo cy’ubukungu gishobora guteza amakimbirane akomeye y’inyungu. Yagaragaje impungenge z’uko inguzanyo n’impano Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange bigomba gushingiraho kugira ngo bishobore guhangana na COVID-19 ishobora kuba umutego zatuma ubukungu bw’ibihugu byinshi bya Afurika buhungabana.

Yabajije impuguke mu by'ubukungu Kaberuka ati: "Ni iki wasaba Abikorera (PSF) na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) kugirango iki kibazo gikemuke neza?".

Undi mu bitabiriye ikiganiro yifuje kumenya politiki y’imari impuguke mu by'ubukungu isaba ko yatezwa imbere kugirango u Rwanda n’akarere bishobore kugabanya ingaruka zikabije z’ubukungu z’iki cyorezo. Mubisubizo yatanze Bwana Teddy Kaberuka, yavuze ko niba ntagikozwe ubukungu bw’isi yose bwagabanuka.

Mubyukuri, abahanga berekana ko ikibazo cya COVID-19 cyibasiye isi yose. Abashakashatsi ku isi hose barimo gushakisha urukingo ndetse n’imiti ifatika yo gukiza indwara nshya.

Guverinoma, imiryango itegamiye kuri leta n’amashyirahamwe y’abakozi baragerageza gushyiraho ibipimo n’ibisubizo byo kurengera imibereho, akazi ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’akarere.

Mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo, Kaberuka agira inama abaturage yo kuguma mu rugo na guverinoma kubafasha mu bintu bimwe na bimwe by'ibanze bakeneye.

Kaberuka akomeza agira ati: “Mu gihe gito Guverinoma ikwiye gushyigikira abatishoboye kugirango babone ibikenerwa mu gihe ibikorwa byose bigifunze. Hari kandi n’'ibindi bikenerwa bijyanye n'amafaranga harimo no kwishyura ubukode bwabo kuko nta nyungu bakibona.”

Iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe murandasi cyaturutse kuri EPRN-FES basanzwe nubundi bakora buri kwezi, kibanda k’ubukungu no kwishyira hamwe kw'akarere.

gihuza impuguke, abitabira baturuka mu bogo by'Itangazamakuru bashishikajwe n'insanganyamatsiko kandi bakibanda kubijyanye n’ubukungu, ubucuruzi no kwishyirahamwe kw'akarere.

Muri ikigihe, byakozwe mu buryo bw’iyakure mu rwego rwo kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi ryatanzwe n’ishami ry’’ubuzima ku isi mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Igitekerezo cy’iyi gahunda y’ibiganiro ku bukungu no ku kwishyira hamwe mu karere, ni uguhuza ibibazo by'ubukungu no kurengera imibereho myiza n'imiyoborere myiza, kumenyesha abanyamakuru ingingo zitandukanye zijyanye no kwishyira hamwe mu karere n'ubukungu, kongera ubumenyi ku biganirompaka mpuzamahanga, guhuza impuguke mu gushyiraho umwanya wo kuganira ku bibazo bijyanye n’insanganyamatsiko zigezweho no gushyiraho umuyoboro usobanukiwe neza w’abanyamakuru b’Abanyarwanda.

Ku isi hose, hari abantu barenga miliyoni 1.1 banduye COVID-19, mu gihe abantu barenga 60.000 bapfuye bazize iki cyorezo, nk'uko bivugwa na kaminuza ya Johns Hopkins (kuya 3 Mata 2020) – kaminuza y’ubushakashatsi ifite icyicaro muri Amerika ikusanyakuru imibare yabamaze kugaragaraho COVID-19.

Kanda hano urebe amashusho mu Cyongereza

Click here to watch the video in English

Friedrich-Ebert-Stiftung
Rwanda

House KG 13 Ave, 14, Nyarutarama, Gasabo district - Remera sector
Kamashashi cel
Kigali – Rwanda

+250 7869 500 20
info(at)fes-rwanda.org