29.04.2020

Sendika z’abakozi hamwe n’indi miryango ya sosiyete sivile bakwiye kumva ko imihindagurikire y’ikirere n’ingufu zisubira ari amahirwe y’impinduka nziza bakwiye kwinjiza muri gahunda zabo.

Iyi ni imwe mu myanzuro yatanzwe mu dutabo tubiri dufite inyito zikurikira: “Inyandiko yerekeye Ingamba zo guhangana n’Imihindagurikire y’ikirere igenewe Sendika z’abakozi muri Afurika”; na “Politiki y’ingufu mu gihe kiri imbere muri Afurika y’Amajyepfo: Sendika z’Abakozi zifite uruhe ruhare”? Utu dutabo nitwo twamuritswe ku itariki 22 Mata 2020, mu kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga cyateguwe na Friedrich-Ebert-Stiftung (FES Rwanda).

Abitabiriye icyo kiganiro bari barimo abahagarariye amasendika y’abakozi, imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete sivile, ba rwiyemezamirimo n’abanyeshuri. Intego nyamukuru z’icyo  kiganiro kwari ukumurika utwo dutabo twahinduwe mu Kinyarwanda, no gutumira imiryango itegamiye kuri Leta gufata utwo dutabo nk'igikoresho mu kuzamura imyumvire y’abanyamuryango bayo  mubijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ingufu.

Bikaba kandi ari n’amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibikorwa bifatika mu kugabanya ubukana bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere gahunda zo gukoresha ingufu zisubira mu buryo butanga umusaruro.

Utu dutabo twombi, akajyanye n’imihindagukire y’ikirere n’akerekeye politike y’ingufu, twateguwe kubufatanye n’ikigo cya FES Gishinzwe kubaka ubushobozi bw’amasendika y’abakozi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Afurika y’amayepfo(FES- TUCC); Umuryango mpuzamahanga w’urugaga rwa sendika z’abakozi muri Afurika (ITUC-Afurika); Ihuriro nyafurika ry’ubushakashatsi kumurimo(ALRN), Ikigo cy’ubushakashatsi n’uburezi ku murimo muri Afurika (ALREI) hamwe n’umushakashatsi wigenga- ”Ivan Mbirimi wanditse mu izina ry’Ihuriro y’amasendika y’abakozi mu bijyanye n’ingufu muri Africa y’amajyepfo (SAEN).

Iki gitekerezo cyaje nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’iyo miryango bwagaragaje ku ruhande rumwe ko amasendika y’abakozi atagize cyangwa yagize uruhare ruto mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya za politiki y’imihindagurikire y’ikirere y’ingufu muri Afurika.

Ku rundi ruhande, ubwo bushakashatsi bwagaragaje isano rikomeye hagati y’akazi keza, abakozi n’imihindagurikire y’ikirere, iyangirika ry’ibidukikije no kubona ingufu. Byongeye kandi, ubutabera mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bwashimangiwe mu guhangana n’ubusumbane n’akarengane kubijyanye n’ibitera (imyuka y’ikirereya CO2) ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere nk’ubushyuhe bukabije bw’isi ndetse n’uruhare rw’ibihugu n’abaturage mu gutanga ibisubizo kuri ibyo bibazo.

Utu dutabo duhamagarira amashyirahamwe y’abakozi kubona imihindagurikire y’ikirere na politiki y’ingufu zisubira nk’amahirwe mashya bakwiye kongera muri gahunda zabo no kugera kunshingano zabo zokurengera abatishoboye.

Nyuma y’uko Bwana Oliver Dalichau uhagarariye FES Rwanda afunguye inama akanaha ikaze abatumiwe, Bwana Jean-Claude Muhire, Umuhuzabikorwa wa gahunda za FES yasobanuye impamvu y’iyi nama ijyanye n’ imihindagurikire y’ikirere n’ingufu ndetse agaragaza uburyo gusoma turiya dutabo ari ingirakamaro ku bafatanyabikorwa ba FES.  Bwana Muhire yahise aha ijamboa Patrick Karera, Umujyanama muri Ministeri Y’ibidukikije kugeza ijambo kubitabiriye inama.

Bwana Karera, yavuze ku ruhare rwa za Sendika z’abakozi muri Africa hamwe n’indi miryango itegamiye kuri Leta mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ ikirere. Asobanura uburyo iki kibazo kibangamiye ahazaza h’isi kuburyo bw’umwihariko Afrika.

Ashingiye kuri utwo dutabo, Bwana Karera yasobanuye impamvu n'ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ubushyuhe bukabije nk’ikibazo gikomeye cyugarije isi cyane cyane Afurika, kandi ibi bikagira ingaruka zikomeye kukwihaza mu biribwa kandi abaturage bakennye bibasiwe kurusha abandi.

Yakomeje asobanura ku ngamba nyinshi ziri gufatwa kurwego mpuzamahanga ndetse no kurwego rw’igihugu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuva mu ikoreshwa ry’ingufu zishingiye kumborera hayobokwa ingufu nshya zisubira

Urugero, ibihugu byemeje amasezerano ya Paris mu mwaka wa 2015 kandi byiyemeje intego yo kugabanya ukwiyongera k’ubushyuhe kukigero cyo munsi ya 2oC  mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe bwisi. Yasobanuye kandi izindi ngamba mpuzamahanga zirimo ishyirwaho ry’ikigega cyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (GCF) mu mwaka wa 2010 kugira ngo gishyigikire ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Ku rwego rw’igihugu, uwatanze ikiganiro yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ibyagezweho mu Rwanda harimo gutezaimbere ubuhinzi bugezweho mu kwihaza mu biribwa no gukoresha neza ubutaka ndetse n’ imbaraga zashyizwe mu kongera amashanyarazi kugirango agree kubanyarwanda benshi. Izindi ngamba ziboneka mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere imijyi n’ibindi.

Dukurikije politiki n'ingamba biriho, amasendika y’abakozi ndetse n’ibindimiryango ya sociyete sivile cyangwa itegamiye kuri leta barahamagarirwa kugira uruhare rwabo nk’abahagarariye abaturage. Ku bw'iyo mpamvu, Bwana Karera yongeyeho ko utwo dutabo ari igikoresho cy’ingenzi kuribo kugira ngo bafashe abanyamuryango babo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kubasha kubona amashanyarazi agezweho yisubira.

Abakurikiye icyo kiganiro banyuzwe cyane n’ibyo Bwana Karera yabagejejeho mu bijyanye n’imbaraga Leta y’u Rwanda yagezeho mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gutuma abantu benshi babona ingufu z’amashanyarazi.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yagize ati: “Urakoze, nibyiza rwose ko binyuze mu bigo ndetse n’inama zibishinzwe hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hagerweho ibishushanyo mbonera by’imigi itoshye, u Rwanda rutoshye ngo iki kibazo gikemuke.”

Abitabiriye inama bahawe ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo byabo, undi mu bitabiriye amahugurwa yongeyeho ati:

Ati: “Igitekerezo cyanjye kuri iki kibazo cyo kwiyongera kw'abaturage ni uko u Rwanda nk'igihugu rushobora kuzana politiki yo gutuza (gahunda y’ibishushanyo mbonera mu gihugu hose, Atari Imijyi gusa) noneho ibi bizakwira muri Afurika yose kuko hashobora kubaho imikoreshereze myiza kandi inoze y’ubtaka.”

Mu gusoza inama, abayitabiriye cyane cyane ibisekuru by’urubyiruko biyemeje uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika.

Mu gusoza, agatabo k’ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere gatanga ingamba n’iteganyabikorwa bishobora gufasha amasendika y’abakozi kakanatanga inama zikurikira:

  1. Kubaka ubushobozi bw’amashyirahamwe y’abakozi kubibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
  2. Guhana amakuru, ubuvugizi n’ubukangurambaga mu mahuriro na za sendika z’abakozi.
  3. Gukusanya imbaraga no kubaka ubumwe kuri za Sendika
  4. Kubaka inzego n’imikorere ihamye kubijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
  5. Politiki y’amashyirahamwe na za sendika z’abakozi n’ibisabwa n’amategeko.

Iyi nyandiko iragaragaza kandi inshingano ikigo cy'ubunyamabanga bwa ITUC-Afurika na gahunda y'ibikorwa by'amashyirahamwe na za sendika z’abakozi. Ingamba z’imihindagurikire y’ikirere zizashyirwa mu bikorwa kurwego rw’igihugu, mu duce tw’akarere ndetse n’uturere twose two muri Afurika.

Kugirango ubone udutabo twose mu Kinyarwanda & Icyongereza kanda aha hakurikira:

Imihindagurikire y'Ikirere Igenewe Sendika z'Abakozi muri Afurika; Kiny na Eng

Politiki y’Ingufu mu gihe kiri imbere muri Afurika y’Amajyepfo–Sendika z’Abakozi zifite uruhe ruhare? Kiny na Eng

Friedrich-Ebert-Stiftung
Rwanda

House KG 13 Ave, 14, Nyarutarama, Gasabo district - Remera sector
Kamashashi cel
Kigali – Rwanda

+250 7869 500 20
info(at)fes-rwanda.org