The Future of Work (Kinyarwanda)
Abayoboye ikiganiro ni Bwana Twahirwa Alexander ukora mu kigo mpuzamahanga cy’umurimo mu Rwanda (ILO Rwanda) na Madamu Antonia Mutoro umuyobozi mu kigo cya Top perfomance Africa akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo cya IPAR. Madamu Sandra Shenge ukora mu kigo cya Aegis Trust Rwanda niwe wari umuhuza bikorwa muri icyo kiganiro.
Intego ‘iki kiganiro mpaka ni ugushyiraho urubuga rw’ibiganiro bishingiye ku ubumenyi, ibimenyetso n’ibyifuzo by’ ubushakashatsi bwimbitse ku mahoro arambye n’iterambere mu Rwanda.
IRDP na FES Rwanda barateganya kuzajya bategura iki kiganiro mpaka buri wa kane w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.
Abifuza kwitabira iki kiganiro, baba abaturuka mu bigo bya leta, abikorera ku giti cyabo, imiryango yarwanda n’imiryayango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, bose batumiwe kwifatanya natwe muri iki kiganiro, kigamije kwiga no gusangira ubunararibonye, ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye mu Rwanda.
Ikinyamakuru “ The New Times cyanditse inkuru ijyanye n’iki kiganiro, kivuga ku mahirwe n’imbogamizi ziboneka mu murimo haba mu Rwanda no ku isi.
Friedrich-Ebert-Stiftung
Rwanda
House KG 13 Ave, 14, Nyarutarama, Gasabo district - Remera sector
Kamashashi cel
Kigali – Rwanda