13.05.2020

Hashize ibyumweru bitandatu hatangijwe gahunda ya guma mu rugo kubera Covid-19, nigute akarere ka afurika y’iburasirazuba gakomeje kubyitwaramo mu mibereho rusange, mu bukungu kandi ni ubuhe buryo bw’izahuka nyuma y’iki cyorezo?

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje guteza akaduruvayo ku isi yose, gihitana ubuzima, cyangiza ubukungu kandi cyangiza imibereho y’abantu babarirwa muri za miliyoni, ibihugu bitandukanye, byaba ibikennye cyangwa ibikize byatanze ibisubizo byinshi bigamije gutsinda iki cyorezo.

Hifashishijwe inzego zirebana n’ibyubuzima, hatanzwe ibisubizo bigamije kugenzura ikwirakwizwa ry’icyorezo n’uburyo cyambuka imipaka y’ibihugu, hapimwa abantu benshi, gushyira mu kato abanduye, kuvura, ndetse no gushyira mu bikorwa uburyo bwa gahunda ya guma mu rugo.

N’ubwo leta yashyizeho ingamba mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19, habayeho icyuho mu bukungu ndetse n’imibereho y’abaturage, twavuga; kubura akazi, ingaruka ku bucuruzi ndetse no ku nzego zingenzi arizo ubukerarugendo no gutwara abantu mu kirere.

Ni muri urwo rwego FES Rwanda (www.fes-rwanda.org) kubufatanye na EPRN www.eprnrwanda.org), kuya 29 Mata 2020 -bateguye“ ikiganiro ngarukakwezi’’ cyahuje impuguke n’abashakashatsi, ihuriro ry’abakozi, abanyamakuru, barebera hamwe ingaruka z’iki cyorezo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (EA / EAC) binyuze mu kigereranyo cy’ubukungu n’ubuyobozi.

Uhagarariye FES mu Rwanda, Bwana Oliver Dalichau yahaye ikaze abitabiriye ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hanyuma akurikirwa na Jean-Claude Muhire, akaba n’umuhuzabikorwa wa gahunda za FES, nawe atangiza ikiganiro hanyuma aha ikaze umutumirwa mukuru Prof Herman Musahara.

Ingingo yaganiriweho yari “Ibyumweru bitandatu muri gahunda ya guma mu rugo kubera COVID-19: Ni iyihe ntumbero Afurika y'Iburasirazuba ifite kubukungu bwayo?”

Mu ntangiriro z’ikiganiro cya Prof Musahara, byagaragaye ko n’ubwo banditse umubare muto wa Covid-19 ugereranije n’ibindi bihugu , cyane cyane ibyo muri Aziya n’Uburayi, ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ndetse na Afurika muri rusange birashoboka ko bizahura n’ibibazo byinshi bikomeye by’ubukungu, ahanini kubera ubukungu/imikorere yabyo idahwitse.

Nanone hagaragajwe ibibazo akarere gashobora kuzahura nabyo cyane cyane rubanda nyamwinshi, ingo ndetse n’abantu kugiti cyabo.

Yagaragaje mu buryo bwimbitse ingaruka za guma mu rugo, uhereye ku bucucike bw’abaturage, uburinganire, n’igipimo kw’ibura ry’ibiribwa n’ibikenerwa mu by’ubuvuzi bishobora kuba bike mu karere.

Abatuye aka karere basanzwe babaho bibagoye cyane, kimwe n’abandi bantu bo mu nzego ziciritse ndetse n’ibigo bito, batangiye kugerwaho n’ingaruka nyuma yo kumara amezi badafite akazi, mu gihe ibihugu bifata ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwizwa rya Covid- 19.

Byagaragaye ko ubuyobozi bukomeye n’uburyo inzego za leta zahagurukiye hamwe muri iki gihe byagize uruhare mu gukumira ikwirakwizwa, mu bikorwa bigamije kugabanya ingaruka ziterwa no kuguma mu ngo n’izindi ngaruka zijyanye no kurwanya icyorezo.

Bimwe mubihugu bya EA nk'u Rwanda, Uganda n'ibindi byatanze ibiribwa ku miryango itishoboye, hakoreshejwe umutungo wakusanyijwe mu ngengo y'imari y'igihugu, ndetse n'umusanzu utangwa n'abikorera.

Igice cy’abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu Rwanda batanze umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata kugira ngo batange umusanzu wo gufasha abaturage batishoboye.

Prof Musahara yagaragaje ukuntu abaturage bose bo mu karere bangana na miliyoni 177, aho muri abo miliyoni 22 batuye mu mijyi, bazagira ingaruka ku buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe n’uko iki cyorezo cyagize ingaruka ku nzego z’ibanze zinjiza amafaranga nk’ubukerarugendo, MICE n’ubucuruzi.

10 ku ijana by'umusaruro uva imbere mu gihugu wa Tanzaniya n’u Rwanda uturuka mu bukerarugendo, aho binjiza hafi miliyoni 400 z'amadolari ya Amerika buri mwaka, bizatwara igihe kitari gito cyo kuziba icyuho kubera ubukerarugendo buri mu bice byagezweho n’ingaruka za covid-19 muburyo bukabije.

Hashobora kubura imirimo igera kuri miliyoni imwe bitewe niki cyorezo.

Hagaragajwe ko Afurika izakenera agera kuri miliyari 100 z'amadolari kugira ngo izibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid-19, icyakora bizanatuma umugabane winjira mu madeni, ndetse hashyizweho n’ingamba zikakaye.

Ibihugu byose, byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere byafashwe n’icyorezo, kandi ibyo byagaragajwe n’uburyo ibikize byarwaniraga kubona ibikoresho by’ingenzi nk’imashini zifashishwa mu kongera umwuka abarwayi barembye, ibyo bikaba byaratumye ibihugu bimwe na bimwe bihatira inganda zabyo zisanzwe zikora imodoka gutangira gukora imashini zongera umwuka w’abarwayi.

Ibintu byarushijeho kuba bibi kubihugu bikennye byo muri Afurika, aho wasangaga ibihugu bigera ku 10 bidafite n’imashini nimwe naho byinshi muri byo zitarenze ebyiri.

Muri icyo kiganiro, habajijwe ibibazo, urugero nk’uburyo bimwe mu bihugu byagezweho n’ingaruka z’icyorezo byafashe iyambere mu gufasha bimwe mu bihugu byo muri Afurika bitanga inkunga y’amafaranga. Uko kwitanga kwashimangiye ko umuco wo gufashanya utacitse burundu.

Ikindi kibazo cyari kijyanye n’igihe gishobora gufata akarere ka Afrika y’uburasirazuba n’umugabane muri rusange kugira ngo gikire ingaruka z’icyorezo cya Covid19. Nihabaho gushyira hamwe kw’ibihugu ntakabuza gahunda yo gukira icyorezo izagerwaho.

Nanone hashimangiwe ko ibihugu bigize EA urugero bigomba kutareba kubibatandukanya ahubwo bagahuriza hamwe mu guhangana n’icyorezo, ndetse mugihe cyo kuzamura ubukungu, hakabaho gufungura imipaka no korohereza ubucuruzi hagati mu karere.

Impande nyinshi zasabye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika n’ibihugu bigize uyumuryango gukorera hamwe u rutonde rw’ibyakorwa by’ingoboka no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ibyorezo bizaza.

Prof Musahara yagaragaje ko Nyuma y’icyorezo cya covid-19 u Rwanda ruzasubira inyuma gato harebwa uburyo rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ikiganiro cyari cyiza, cyitabiriwe n'abantu barenga 50 barenze abasanzwe bitabira ikiganiro ngarukakwezi cya FES na EPRN.

Mugusoza hagaragajwe ko nta gihugu cyari cyiteguye bihagije mu gukumira icyorezo cya Covid-19, ndetse nibihugu byihutiye kukirwanya umunsi ku munsi byahakuraga amasomo, kongera gusubiza ibintu mu buryo bizagorana cyane cyane ibihugu bikennye. Niyo mpamvu bigomba guteza imbere ubuvuzi mu rwego rwo gukumira ibindi byorezo.

Kanda hano urebe amashusho (Video in English) mu cyongereza

Friedrich-Ebert-Stiftung
Rwanda

House KG 13 Ave, 14, Nyarutarama, Gasabo district - Remera sector
Kamashashi cel
Kigali – Rwanda

+250 7869 500 20
info(at)fes-rwanda.org

Get in touch with us